Niba ushaka kunguka ubumenyi butarimo amarangamutima, budashingiye ku migenzo n'imiziririzo, ahubwo bushingiye ku bumenyamuntu na siyansi, wageze aho wabukura.
Hano tuvuga ku buzima bw'imyororokere, urukundo, kuboneza urubyaro, imibereho nyerekezabitsina, umubano hagati y'abashakanye, ubugimbi n'ubwangavu n'ibindi bijyana muri iyo njyana.
Tuguhaye ikaze. Iyandikishe (KANDA SUBSCRIBE) kugira ngo hatazagira videwo n'imwe igucika, kandi niwumva unyuzwe winjire mu banyamuryango b'inkoramutima.
URAKOZE CYANE!


Emma-Claudine

Ni ibiki muganira iyo mwitegura kurushinga? Kurikira inama za #ShangaziEmmaClaudine muri iki kiganiro. Ati, ikintu cya mbere mugomba kuganira ni IBANGA.

3 days ago | [YT] | 6

Emma-Claudine

Umugabo waciye inyuma #cheating atandukanira he n’umugore waciye inyuma? Impamvu… uko biyumva… icyo bivuze…
Reba videwo⤵️

6 days ago | [YT] | 2

Emma-Claudine

*IKI KIBAZO AFITE TUKIGIREHO.🙏🏽*
♾️♾️♾️
Ati: “Muraho? Mfite ikibazo cy’uko impanuro njya mbasaba umugore wanjye atazishima.”
♾️♾️♾️
IGISUBIZO:

Nshuti, hari icyo ugomba kuzirikana.

✍🏽 Umugabo n'umugore barushinganye, ni bo ubwabo bagomba mbere na mbere kwimenyera ikibanezeza mbere yo kugira ngo bagerageze ibyo abandi bababwira.

Ni abantu bihariye, nta bandi bahuje.🫶🏽

👉🏼 Buriya, umuntu ashobora kukubwira ibyo abandi bakora bikabanezeza nyamara mwebwe mwabigerageza mugasanga bibishye.

Ni yo mpamvu buri gihe uzasanga dushishikariza abashakanye kuganira.✍🏽

▶️ Iyo rero hari ibintu bishyashya mushaka kugerageza, ni ngombwa cyane kubiganiraho, mwaba mwabikoze mutabiganiriyeho, wowe wabitangije ukibuka kubaza mugenzi wawe uko yabyakiriye.

▶️ Iyo mubonye bitabafasha, mwebwe murabyihorera. Ubwo ntibiba ari ibyanyu.

Urugero:
▶️ Nkunda kuvuga uko gupfumbatana biryoha.
▶️ Uko gusomana biryoha, n’ibindi…
✍🏽 Mwebwe mushobora kuba mutajya mupfumbatana kuko umwe muri mwe bimubangamira.
✍🏽 Mushobora kuba mutajya musomana kuko harimo umwe utabikunda.

✍🏽 Kuba tubyamamaza nk’ibiryoha, si itegeko ko mwebwe bibaryohera kuko mwihariye. Si itegeko ko mubigerageza ku ngufu kuko mutabishaka. Sibyo?
♾️♾️♾️
ZIRIKANA IBI:
✍🏽 *Rwose si itegeko ko mukora ibyo abandi bakora, niba bitabanezeza cyangwa mutabikunda.*🙏🏽
🫶🏽🫶🏽🫶🏽

2 months ago | [YT] | 15

Emma-Claudine

Niba utabasha kumubwira
"I love you", basi bimubwirire mu mutima mbere yo gusinzira.

5 months ago | [YT] | 81

Emma-Claudine

✍🏽✍🏽✍🏽

5 months ago | [YT] | 34

Emma-Claudine

FUN FACT: Udusabo tw’intanga tw’umugore uko asaza tugenda tuba duto!

5 months ago | [YT] | 32

Emma-Claudine

FUN FACT: Gucura ntibituruka ku ntangangore zashize mu mubiri, bituruka ku misemburo ya kigore irekeraho kuvuburwa n’umuburi.

5 months ago | [YT] | 41

Emma-Claudine

Urukundo si ukudakorerana amakosa, burya urukundo nyakuri rwihishe muri za ntege nke no kwemerana uko buri wese ateye/ameze.

5 months ago | [YT] | 34

Emma-Claudine

Ikiganiro cyasohotse uyu munsi ku kuntu witwara ngo wigarurire amarangamutima y’umugabo | umusore, dore ko ari *ryo banga ryo guhirwa mu rukundo,* wakibona unyuze kuri iyi link:
https://youtu.be/D1tk2BKoXFs?si=dcIDM...

Zirikana ko uko witwara, uko wiyumva, uko wiyizi n’uko ufata ibintu ari ibintu bibigiramo uruhare. Inkuru nziza ni uko muri iki kiganiro harimo tips zatuma ugira ibyo uhindura. 🫶🏽

6 months ago | [YT] | 59